Igitaramo cya Kansiime cyateguwe na Decent Entertainment nta muhanzi wayo uzagaragaramo

Igitaramo umunyarwenya w’umugandekazi Kansiime Anne azakorera mu Rwanda tariki ya 6 Kamena 2015 cyateguwe na Decent Entertainment, ariko ngo nta muhanzi wayo n’umwe uzakigaragaramo aririmba.

Abahanzi Charly na Nina babarizwa muri Decent Entertainment ntibazitabira iki gitaramo nyamara umuhanzi Hope we utayibarizwamo azaririmba. Ibi ni ibintu bidasanzwe bipfa kugaragara dore ko iyo inzu itunganya umuziki (Label) ireberera inyungu z’abahanzi haba harimo no kubashakira ibitaramo kugira ngo barusheho kugaragara hirya no hino.

Abahanzi bakorana na Decent Entertainment ntibazagaragara muri iki gitaramo yateguye.
Abahanzi bakorana na Decent Entertainment ntibazagaragara muri iki gitaramo yateguye.

Twahirwa Théophile (Dj Theo), umwe mu bagize Decent Entertainment, avuga ko mu bucuruzi birinda amarangamutima ngo bigende neza.

Yagize ati “Ni igitaramo twateguye cya comedie (urwenya), Hope twamushyizemo nk’umuntu wafasha abantu mu kwinjira yariyo target (ntego) yacu, nta muhanzi wo muri decent tuzashyiramo. Iyo uri muri Business (ubucuruzi) wirinda amarangamutima, niyo choix (amahitamo) twakoze, twasanze class (urwego) ya Hope ariyo ikenewe. Abandi tuzajya tubategurira ibitaramo byabo”.

Dj Theo avuga ko mu bucuruzi umuntu agomba kwirinda amarangamutima.
Dj Theo avuga ko mu bucuruzi umuntu agomba kwirinda amarangamutima.

Yakomeje agira ati “Kansime ubu imyiteguro irarimbanyije, twararangije ibyo kuvugana nawe kuko we yamaze no guteguza abantu bose ko azaza kuri za social media (imbuga nkoranyambaga). Ni igitaramo twateguye kuko twabonaga ko ari umuntu ukunzwe kandi Abanyarwanda baba bakeneye kwidagadura, hazaba harimo n’umunyarwenda w’i Burundi witwa Kigingi kugira ngo n’Abarundi bari ino bazabashe kwibonamo, hazaba hari kandi na Arthur wa hano mu Rwanda”.

Igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 6 Kamena 2015 guhera saa moya z’ijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Biteganyijwe ko Kansiime azagera mu Rwanda ku wa 5 Kamena 2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KANSIIME, NORTHERN HEMISPHERE, AHHHHHH.

rukara yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka