IPRC South: Bategura gahunda bakabura abanyeshuri

Abanyeshuri batorewe guhagararira abandi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) barasabwa kuzamura umubare w’abanyeshuri bitabira gahunda z’ishuri.

Abambaye amakamba ni abatorewe guhagararira abandi banyeshuri muri IPRC South.
Abambaye amakamba ni abatorewe guhagararira abandi banyeshuri muri IPRC South.

Abanyeshuri baherutse gutorerwa kuyobora abandi barahirira imirimo batorewe, ku wa 21 Kamena 2016, Umuyobozi w’iri shuri, Dr Barnabe Twabagira, yanenze uburyo abanyeshuri batitabira gahunda zitegurwa n’ikigo kandi bahari.

Yavuze ko bimaze kuba nk’indwara abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda barwaye, aho ngo usanga ubwitabire muri gahunda zinyuranye bugerwa ku mashyi.

Agendeye ku mubare muto cyane w’abanyeshuri bari bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abatorewe guhagararira bagenzi babo, Dr Twabagira yabwiye ko abatowe bafite umuzigo wo gukora ibishoboka byose, abanyeshuri bahagarariye bakajya baboneka muri gahunda ziba zateguwe.

Ati ”Mutangiranye umuzigo, abo musimbuye bari barananiwe.Uwo muzigo ni uwo kuzamura ubwitabire bw’abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye.

Muhereye na hano, nimurebe abanyeshuri bari aha,kandi muzi n’abanyeshuri dufite muri iki kigo”.

Nkuranga Faustin, watorewe kuyobora abanyeshuri ba IPRC South, avuga ko urubyiruko akenshi bisaba kurwegera kugira ngo ubashe kurushihikariza gahunda zinyuranye.

Avuga ko binyuze mu mikino ndetse n’andi mahuriro komite yatorewe kuyobora abandi izajya ibona umwanya uhagije wo gushishikariza abanyeshuri kwitabira ibikorwa bitandukanye, kandi ko bizera ko impinduka zizagaragara.

Ati ” Tuzifashisha imikino kuko hano iteye imbere,ndetse n’andi mahuriro, kandi twizera ko abanyeshuri tuzabashishikariza kwitabira gahunda bakabyumva”.

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC South, na bo bemeza ko ari byiza ko babegera bakabakangura, gusa bakavuga ko hakenewe n’igitsure giturutse mu buyobozi bw’ishuri kugira ngo barusheho kwitabira uko bikwiye.

Komite nyobozi yatorewe guhagararira abanyeshuri bo muri IPRC South igizwe na perezida, umwungirije, umunyamabanga hamwe n’abandi batandatu bahagarariye inzego zinyuranye n’ababungirije, bose hamwe bakaba cumi na batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka