Hibukwa Padiri Kayumba, GSOB yatsinze PSVF muri Volleyball
Hagamijwe kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ayobora ishuri GSOB, muri iri shuri habaye imikino ya Volleyball kuva tariki 13-14 Gashyantare 2016.
Iyi mikino yabaye mu byiciro bitatu; amakipe y’abahungu ya volleyball yo mu cyiciro cya mbere n’ayo mu cyiciro cya kabiri yiganjemo abanyeshuri bakiga mu mashuri yisumbuye, n’amakipe y’abakobwa.
Imikino y’ijonjora yabaye tariki 13, maze kuri uyu wa 14 haba imikino isoza. Yarangiye mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri iya GSOB (Groupe Officiel de Butare) itsinze iya GSVF (Petit Seminaire Virgo Fidelis) biyigoye: aya makipe yabanje kunganya amaseti abiri kuri abiri, maze mu nyongezo GSOB aba ari yo itsinda.
Ugutsindana bigoranye kwanagaragaye ku makipe y’abagabo yo mu cyiciro cya mbere : IPRC-South na yo yatsinze Kirehe mu nyongezo nyuma yo kunganya amaseti abiri kuri abiri.
Mu bakobwa, RRA (Rwanda Revenue Authority) ni yo yatwaye igikombe itsinze APR seti 3 kuri 1.
Nyuma yo gushyikiriza ibikombe amakipe yatsinze, ndetse no guha impano y’imipira ndetse na certificats amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu, Robert Bayigamba, Perezida wa Komite ya Olempike mu Rwanda, yavuze ko impamvu hakorwa amarushanwa ya Volleyball mu kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ari ukubera ko yakundaga uyu mukino.
Padiri Kayumba Emmanuel yabaye Perezida wa Komisiyo muri Federasiyo ya Volleyball, anatuma uyu mukino ukundwa cyane mu kigo yayoboye mu mwaka w’1995 kugeza muri 2009 ubwo yitabaga Imana.
Perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda, Robert Bayigamba, yanasabye abakinnyi kurushaho gukina neza, kugira ngo hazaboneke Abanyarwanda benshi bakina volleyball nk’umwuga ubatunze.
Ati “Kugeza ubu dufite abakinnyi 9 amakipe yo hanze y’u Rwanda yatwaye, ubu batunzwe no gukina kuko babigize umwuga. Icyifuzo ni uko uyu mubare uziyongera.”
Mu bakinnyi icyenda bakina volley nk’umwuga, umunani ni abahungu, umukobwa ni umwe witwa Seraphine Nyirantambara.
Kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel tariki 14/2/2016, ari na wo munsi amarushanwa yamwitiriwe yasojweho, hari ku ncuro ya gatanu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|