Hakuweho Visa ku banyarwanda bajya muri Sudani y’Epfo
Abaturage b’ibihugu bigize EAC n’u Rwanda rurimo ntibazongera kwakwa Visa ngo binjire muri Sudani y’Epfo
Perezida Salva Kirr wa Sudani y’Epfo yatangaje ko abantu bose bafite ibyangombwa by’inzira (passports) byatanzwe n’u Rwanda cyangwa byatanzwe n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba (EAC), bemerewe kwinjira mu gihugu cye cya Sudani y’Epfo badasabye visa.
Nk’uko byatangajwe na Perezida Salva Kiir abinyujije ku rubuga rwa Tweeter ku wa 28 Ukuboza“ Ntangaje ku mugaragaro ko abantu bafite pasiporo z’u Rwanda cyangwa iz’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba, batazongera gukenera visas kugira ngo binjire muri Sudani y’Epfo”.
Iyo ntambwe yatewe na Sudani y’Epfo, itazuma habaho umubano mwiza n’ubuhahirane hagati y’icyo gihugu n’ibindi bihugu bitanu (5) bigize EAC, ndetse bizafasha no mu iterambere ry’imishinga ihuriweho n’ibihugu bigize umuhora wa ruguru (Northern Corridor region),aho Sudani y’Epfo ari kimwe mu bihugu bigize uwo muryango .
Ibindi bihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) bimaze igihe byaratangije gahunda yo kutishyuza umwenegihugu wa kimwe muri ibyo bihugu utembereye mu gihugu icyo ari cyo cyose cyo muri EAC, aho asabwa kwerekana gusa indangamuntu.
Nk’uko byavuzwe na Pasteri Samuel N. Kimani wo muri Kenya ati “Iyo ni inzira yo guhuza imbaraga mu buryo bwo kubaka iterambere ry’ibikorwaremezo, ndetse na politike ”
Mu nama ya cyenda y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru, abakuru b’ibihugu bishimiye iterambere ry’imishinga ihuriweho n’ibyo bihugu ariko banifuje ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo n’izindi ntego biyemeje zigerweho vuba.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi byatangajwe na president muri 2015!aliko nubu ngo visa zarakishyuzwa! mwadusobanurira uko bimeze!
Nibyiza,ariko ntibirigishyirwa mubikorwa.nihomba ariko batubuza amahoro numutekano kubera iyo vissa.
we are very lucky for that,it’s our benefit to link up standard development of Rwandan peaple.
Gukuraho visa ni byiza kandi bizagira umumaro ukomeye muri aka karere ka EAC.
mbega byiza,birashimishije kuko twe abanyarwanda tugomba kubyaza amahirwe nkayo umusaruro.