Hakajijwe ingamba zizaca ubwandu bushya bwa SIDA mu 2020

Inzego za leta n’abafatanyabikorwa bihaye intego y’uko mu 2020 nta bwandu bushya bwa virusi itera SIDA buzaba bukiboneka mu Rwanda.

Furere Wellars asaba abaturage kudahishira ihohoterwa.
Furere Wellars asaba abaturage kudahishira ihohoterwa.

Ni gahunda yatangijwe n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Mu bizakorwa by’inaze barimo gukangurira abaturage gukumira ihohoterwa ry’uburyo butandukanye, kuko ari ryo ritiza umurindi ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Furere Wellars, umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA muri Pro-Femmes, yabitangaje mu bukangurambaga bakoreye mu Murenge wa Mageragere, kuwa kabiri tariki 28 Kamena 2016.

Yagize ati “Igihe wabonye igikorwa kiganisha ku ihohoterwa, icyo tubasaba ni ukubivuga ku nzego zose, guhera ku nzego z’ibanze, Umudugudu, Akagari, Umurenge, inzego za polisi, DASSO, imiryango ya Pro – Femmes Twese hamwe n’abandi bafatanyabikorwa. Iyo bivuzwe biramenyekana, ababikora bagahanwa.”

Ubushakashatsi uyu muryango wakoze bugaragaza ko ihohoterwa ry’uburyo butandukanye haba irishingiye ku gitsina, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ihohoterwa ribabaza umubiri, irishingiye ku guhangayikisha umuntu, kubabaza umuntu mu buryo bw’imitekerereze ye, rifite aho rihuriye n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Abaturage bashishikarijwe kwirinda ubuharike n’ubushoreke kuko na byo ari ibikorwa by’ihohoterwa bigira ingaruka ku mitungo, ku miryango, ku gihugu, bikagira n’uruhare mu kongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Pro-Femmes twese hamwe ifatanya na Minisante binyuze mu kigo cyayo cy’ubuzima cya RBC gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu, bwatangiye mu 2013 kugeza mu 2018 yo kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Iyi gahunda igaragaza ko ku mwaka habarurwa ubwandu bushya bungana n’ibihumbi bitandatu, bakaba bateganya kubugabanya ku buryo mu mwaka wa 2018 buzaba bugeze ku bihumbi bitatu, naho muri 2020 ngo hakazaba nta bwandu bushya bukiboneka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka