Cyabingo: Ntibyoroshye ko umusore abona umugeni atarubaka

Rumwe mu rubyiruko rw’abasore bo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke bavuga ko bidashoboka ko umusore ashobora kubona umugeni atabanje kubaka inzu, nyamara ngo ubushobozi bwo kubaka inzu bubona umugabo bugasiba undi.

Ibi ngo bituma rimwe na rimwe abasore bashuka abakobwa kugeza naho hari n’ababatera inda kugira ngo ibibazo byorohe.

Sadoki uzwi kw’izina rya motari, umwe mu rubyiruko rutarashaka rwo mu Murenge wa Cyabingo, asobanura ko impamvu atashaka umugore ari uko ategereje kuzabanza kwiyubakira inzu hamwe n’ibindi yita ko ari ubutunzi.

Ati “nkubu nkanjye ndacyari umusore ariko ntabwo mbiteganya vuba kuzashaka umudamu, kuko urabizi mu cyaro ubukire bwaho ni ukugura amaka n’amasambu, ubwo nshaka amasambu n’inka, n’inzu ubundi nkazana umugore ubundi nkamujyana mu bisambu akajya akora”.

Umukobwa w'i Cyabingo ntiyakwemera ko umusore amushaka atarubaka.
Umukobwa w’i Cyabingo ntiyakwemera ko umusore amushaka atarubaka.

Ngo Sadoki bizamusaba kubanza kubona byibuze amasumbu agera muri 5 hamwe n’inzu ifite agaciro byibuze ka miriyoni 1.5 kugira ngo abone kuzana umugore.

Kuba bidashoboka ko umusore ashobora kuba yashaka atarabona inzu Sadoki abihuriyeho na Emmanuel Ntakindi nawe uvuga ko n’ubwo abiteganya kuzashaka ariko bisaba ibintu byinshi cyane birimo n’inzu.

Agira ati “gushaka bisaba ibintu byinshi cyane, kuko muri iki gihe usanga n’abafite ingo bavuga ko bibagora kandi nawe iyo uri umusore uba ubyibonera ko ari ibintu bigoye. Ni ukuvuga ngo wenda ufite inzu, ufite n’umurima ukaba wagira n’inka icyo gihe uragerageza ukabikora ariko nyine amafaranga kuyabona aba ari ikibazo”.

Abakobwa bo bavuga ko impamvu badashobora kwemera ko umusore abakura iwabo atarubaka biterwa n’uko baba batinya ko ubuzima bushobora kuzabakomerana ku buryo nyuma umugabo ashobora kumuta akagenda akaba yamusiga na n’aho kurara afite.

Ikindi aba bakobwa bavuga ngo ni uko nta wananirwa kubaka ari umusore ngo azabishobore yaramaze gushaka.

Abasore ntiboroherwa no gushaka amafaranga yabasha kubaka inzu no kugura indi mitungo ngo babone gushinga ingo.
Abasore ntiboroherwa no gushaka amafaranga yabasha kubaka inzu no kugura indi mitungo ngo babone gushinga ingo.

Consolée Nyiramugirwa avuga ko adateganya kuzasanga umusore utarubaka inzu yo bazabamo kuko atinya ko nyuma yo kubana bashobora kugira ikibazo cyo kutumvikana umugabo akazamusiga ntaho amusize uretse kuba amusigiye ibibazo.

Ati “umuntu nzasanga agomba kuba afite inzu tugomba kubamo kuko nk’ubu ashobora kuntwara nta nzu afite turi gukodesha nyuma y’aho ugasanga tugize ikibazo cyo gutana ugasanga ikibazo kibaye kirekire”.

Angélique Nyiransengimana nawe yemeranya na Nyiramugirwa kuko avuga ko adateganya gusanga umusore utariyubakira inzu kuko nta hantu yaba afite amujyana ngo keretse byibuze akora akazi ka leta.

Agira ati “njye numva nasanga umusore ari uko yujuje inzu mbese afite n’icyo akora mu buzima bwe, nonese adafite inzu yaza kunshaka akanjyana he kuko gukodesha keretse afite akazi akora muri leta naho ari umuhinzi ntiyashobora gukodesha”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabingo buvuga ko habarirwa abaturage bafite hagati y’imyaka 16 kugeza kuri 35 bari hagati ya 3500 n’ibihumbi 4.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukwifata Abakobwa Babaye Benshi Kdi Bakeneye Umusore Umwe

Celestin Hafashimana yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

ese umusore urambagiza atagira inzu arumva byamworohera

methode yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka