CENTRE AFRICA: Ingabo z’u Rwanda zimaze icyumweru zivura abaturage ku buntu

Ibitaro by’ingabo z’u Rwanda muri Centre Africa byakoze igikorwa cyo kwegereza ubuvuzi abaturage badaturiye amavuriro, bibavurira ubuntu mu gihe cy’icyumweru.

Ingabo z'u Rwanda ziri guha urukingo abana mu gikorwa cy'ubuvuzi bwamaze icyumweru.
Ingabo z’u Rwanda ziri guha urukingo abana mu gikorwa cy’ubuvuzi bwamaze icyumweru.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zibungabunga umutekano wizihizwa tariki 29 Gicurasi buri mwaka.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri Centre Africa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, abana barenga 3.500 bahawe urukingo rw’indwara, kuvura abaturage badafite kirengera no guhugura abiga muri Kaminuza ya Bria babereka uko bakoresha ibikoresho by’ubuvuzi bitandukanye nka X-rays.

Umwe mu ngabo z'u Rwanda yahuje urugwiro n'umwana yakingiraga.
Umwe mu ngabo z’u Rwanda yahuje urugwiro n’umwana yakingiraga.

Ibi bitaro by’Ingabo z’u Rwanda bizwi nka Leve II byanageneye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri 250 bo mu ishuri rya Dandulu, binakora igikorwa kimeze nk’umuganda cyo gusukura umujyi wa Bria no kwigisha abawutuye kurangwa n’isuku.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Yvon Serges Lessene, wari witabiriye iki gikorwa, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo butanga urugero mu kwigira, avuga Abanyarwanda bavuye habi ariko ubu bakaba bashobora kwigira kandi bakanasagurira ibindi bihugu nka Centre Africa.

Ingabo z'u Rwanda zanashyikirije abanyeshuri bagera kuri 250 ibikoresho by'ishuri.
Ingabo z’u Rwanda zanashyikirije abanyeshuri bagera kuri 250 ibikoresho by’ishuri.

Yagize ati “Aba banyeshuri n’aba bana bakiri bato mwafashije ni bo bashobora kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.”

Lt Col Dr King Kayondo, umuyobozi w”ibitaro by’ingabo z’u Rwanda bya Level II, yavuze ko ingabo za MONUSCA ziyemeje kwegera abaturage.

Ati “Twiyemeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo dutange umusanzu dushoboye wo gutuma abaturage bitabwaho mu buzima.”

Muri iki gikora hakingirwaga abana 700 ku munsi bari hagati y’amezi atandatu n’I 10. Igikorwa nk’iki cyo gukingira abana muri iki gihugu cyaherukaga mu 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ok nabo reta ibifite munshingano irebe uko yabafasha byaba bibabaje pe!

Donath yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Nibyiza ko u Rwanda n’Abanyarwanda twihesha agaciro aho turi hose.Ingabo za Centre Africa zirebereho.

Antoine Ruvamwabo yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

UJYA GUTERA UBUREZI NGO ARABWIBANZA. IBITARO BYA KIZIGURO BIRATABAZA: ABARWAYI BALYAMANA KUGITANDA ALI BABILI-LETA NA MUTUELLE , BYATUMYE AMASO AHERA MUKIRERE,ETC......NONE NGO TURAVULIRA ABANTU UBUSA IYO BIHERA???

KIZIGURO yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka