BK igiye gushora imali mu bwishingizi

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko igiye gushora imali mu bwishingizi ihereye ku rwunguko yagize umwaka ushize, abanyamigabane bayo bakomeze kunguka.

Byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi Banki n’abanyamigabane bayo, ubwo babatangarizaga urwunguko iyi Banki yabonye mu mwaka ushize n’imigambi ifite mu ishoramali, kuri uyu mbere tariki 16 Gicurasi 2016.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yavuze ko inyungu ya miliyari 20.5Fr mu 2015 bungutse, avuye kuri miliyari 18.3Fr mu 2014, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 2.2Fr, bagiye kugabana igice kimwe n’abanyamigabane ikindi bakakibyaza umusaruro.

Yagize ati “Iyi nyungu twabonye tugiye gufata igice kimwe tugihe abashoramali bacu nabo bishime, ayandi tuyashore mu bikorwa bya Banki byiganjemo inguzanyo ndetse no mu bwishingizi kugira ngo abanyamigabane bacu bazabone inyungu itubutse muri 2016.”

Abayobozi batandukanye ba BK baganira n'abakiriya b'iyi Banki.
Abayobozi batandukanye ba BK baganira n’abakiriya b’iyi Banki.

Dr Karusisi yavuze ko kubera bafite abakiriya benshi, bashaka ko bazajya baza kuri Bank bakahabonera n’ibindi birimo nk’ubwishingizi bw’imodoka n’ubw’inzu, kubera ko bakorera mu gihugu cyose ngo nta mpungenge na nke bafite zo kubura abakiriya.

Mukamugemana Anonsiyata umwe mu banyamigabane ba BK, yavuze ko kwitabira kugura imigabane muri BK byamufunguye ubwenge, akagira inama abandi batarabyitabiya kubitinyuka kuko ngo birimo inyungu.

Ati “Nabashishikariza gutinyuka bagashora imali yabo n’ubwo yaba ari nto kuko utamenya uko inyungu zizamuka ugasanga yagwiriye, cyane ko uyagumanye mu mufuka utamenye uko agushiranye.”

Abanyamigabane ba BK bishimira ko imigabane yabo yungutae.
Abanyamigabane ba BK bishimira ko imigabane yabo yungutae.

Ukuriye Inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman, avuga ko abona imbere h’iyi Banki ari heza akurikije uko yitabirwa.

Ati “Tugiye kongera imbaraga mu kuzamura umubare w’abakiriya haba mu Rwanda no mu karere kugira ngo Banki yacu ikomeze itere imbere kandi ndabona tuzabigeraho.”

Banki ya Kigali ifite amashami 75 ari mu duce tunyuranye tw’u Rwanda, ariko ifite intego yo gukomeza kongera amashami mu rwego rwo kwegereza servisi abakiriya bayo no kureshya abashya ngo bayigane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GOOD. BYABA BYIZA MU BY’UBWISHINGIZI BAGIYE MU BY’UBUZIMA (LIFE INSURANCE) KUKO IBINDI BY’AMAMODOKA N’AMAZU (GENERAL INSURANCE) BITANGIRIRA MU GUHOMBA (SINISTRE).

Cc yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka