Arusha: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu

Perezida Paul Kagame amaze kugera i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), itangira kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Werurwe 2016.

Biteganyijwe ko batangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya pasiporo ya EAC, bakiga uko baca imodoka zakoreshejwe n’imyenda izwi nka caguwa byinjizwa mu karere.

Ku murongo w’ibyigwa baranarebera hamwe ubusabe bwa Sudani y’Amajyepfo yifuza kwinjira muri uyu muryango

Amakuru arambuye turacyayabakurikiranira.

Perezida akigera i Arusha yakiriwe na mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.
Perezida akigera i Arusha yakiriwe na mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.
Perezida Kagame bamwakirije imbyino z'umuco wo muri Tanzania.
Perezida Kagame bamwakirije imbyino z’umuco wo muri Tanzania.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo n'Umunyamabanga wa EAC, Richard Sezibera nabo barahari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa EAC, Richard Sezibera nabo barahari.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kumurongo w’ibyigwa ko hatari ikibazo cy’uburundi, uburyo amahoro yagaruka n’impunzi ziri hirya no Hino z’abarundi zigataha. The.

Bienfait yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka