Abanyamahanga bashora imari mu Rwanda biyongereye ku kigero cya 78%

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.

Nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo, ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ryiyongereye ku kigero cya 78.1%. Abanyamahanga bashoye imari ingana na miliyoni 458.7 z’Amadolari y’Amerika (458.7$) muri 2014 mu gihe bari bashoye miliyoni 257.6 $ muri 2013.

Iyi raporo igira iti “Ubwiyongere bw’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bushingiye ahanini ku cyizere bafitiye u Rwanda n’ingamba nziza igihugu cyashyizeho mu rwego rwo kureshya abashoramari.”

Ibihugu byahize ibindi mu gushora imari nyinshi mu Rwanda, ni Ibirwa bya Maurice aho byashoye miliyoni 113.5 z’Amadorari, ku mwanya wa kabiri haza Ubusuwisi bwashoye miliyoni 106.2 $.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashoye miliyoni 70 $, ku mwanya wa kane haza Lexamburg yashoye miliyoni 52.6$.
Kenya ni cyo gihugu cyo mu Karere cyaje mu bihugu 10 bya mbere byashoye imari mu Rwanda, aho kiri ku mwanya wa 7, ikaba yarashoye miliyoni 28.3 $.

Ubucukuzi bwa mine (mining), Ikoranabuhanga ndetse na serivisi biri imbere mu gukurura ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda. Ubucukuzi bwa mine bwashowemo agera kuri miliyoni 136.2 z’Amadorari mu gihe Ikoranabuhanga ryashowemo miliyoni 116.1 $.

Raporo ya Banki y’Isi ya 2015 mu ishoramari yerekanye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 46 ku isi mu bihugu byorohereza abashoramari, mu gihe umwaka wabanje rwari ku mwanya wa 48.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu korohereza ishoramari, rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iyo raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko kuva 2009-2014, imishinga y’ishoramari 338 yiyandikishije gushora imari mu Rwanda, aho imwe muri iyo mishinga ari iy’abanyamahanga gusa, hakaba n’indi ihuriweho n’abashoramari b’abanyamahanga n’aba abanyarwanda, aho bari biyemeje gushora imari ingana miliyoni 2,607 z’Amadorari no guhanga imirimo ibihumbi 55 na 141.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka