Abana b’ingagi zo mu Rwanda ba mbere biswe ahagana mu 1969

Abana b’ingagi bahawe amazina kuva mu myaka ya za 69, nk’uko amateka y’ingagi zo mu birunga abigaragaza, n’ubwo umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, nk’uko tuwuzi ubu ugiye gukorwa ku nshuro ya cyenda.

Ibi bishingirwa ku kuba mu mwaka w’ 1974 Abadage baribye abana b’ingagi babiri mu birunga bagiran go bajye kuzicirira muri zoo yo muri Cologne, nyamara ngo abo bana bananiwe n’ikirere cy’i Burayi baza gupfa.

Abo bana ni Coco na Purker, imwe y’igitsina gabo n’indi y’igitsina gore, zaje guhabwa amazina n’abazurije indege bakazijyana mu Budage. Icyo cyemezo cyitemewe na Diana Fossey, umunyamerikakazi watangije gahunda yo kwita ku ngagi mu birunga.

Diana Fossey wahariye ubuzima bwe kuba mu ngagi.
Diana Fossey wahariye ubuzima bwe kuba mu ngagi.

Diana Fossey wahariye ubuzima bwe kuba mu ngagi.
Uyu mugore ngo yahoraga yibaza ko aba bana b’ingagi bazagarurwa mu birunga, kuko yari azi neza ko aho bagiye batazabaho bafite umunezero.

Ibyo yabishingiraga ko babafashe bamaze guhitana izindi ngagi 20 nkuru zo mu miryango yabo, kuko bitari kuborohera kuzitwara umwana gutyo gusa.

kuki umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uhabwa agaciro?

Kugeza ubu ingagi zigera ku 160 zimaze guhabwa amazina meza nka Kuri, Akarabo, Ijabo, Umutungo, Ndizeye, Ihoho, Impano, Kataaza, Ishimwe, Icyeza, Turimbere, Gikundiro, Iwacu, Duhirwe, n’andi menshi.

Uyu mwaka tariki 22/06/2013 ubwo ingagi zizaba zihabwa amazina ku nshuro ya cyenda, abana bagera kuri 12 nibo bazitwa amazina n’umuryango umwe.

Buri mwaka u Rwanda rukora umuhango wo kwita ingagi zavutse amazina.
Buri mwaka u Rwanda rukora umuhango wo kwita ingagi zavutse amazina.

Ingagi nizo zahabu y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Kuziha agaciro ni ukureba kure kuko nta handi ziboneka ku isi uretse mu bihugu bitatu bikora kuri parike y’ibirunga, aribyo u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

N’ubwo mu Rwanda dufite parike nyinshi kandi nziza, zibamo n’inyamaswa nziza, ingagi nizo nyamaswa twihariye nk’abafite parike y’ibirunga iwacu.

Ibi kandi ngo bivuze ikintu kinini ku bukungu bw’igihugu kuko nk’umwaka ushize urwego rw’ubukerarugendo rwinjije agera kuri miliyoni 282 $, bikaba biteganyijwe ko azikuba kabiri muri uyu mwaka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, kivuga ko mu myaka itatu ishize gusa, ingagi zo mu Rwanda ziyongereyeho izigera ku 100, kuko zavuye kuri 380 mu 2010 none ubu zikaba zigera kuri 480.

Umuhango wo kwiza izina uyu mwaka urimo udushya

Biteganyijwe ko ibikorwa by’umuhango wo kwita izina uyu mwaka bizatangira kwizihizwa mbere y’iminsi itatu y’umunsi nyir’izina.

Tariki 19/06/2013 hazatangizwa igikorwa cy’imishinga ifitiye akamaro abaturiye parike, tariki 20/06 habe igikorwa cyiswe Kwita izina caravan‘tour bus’ aho abantu bazagenda muri bus berekeza mu Kinigi ahazabera uyu muhango, naho tariki 21/06 hakaba igitaramo kibanziriza umunsi nyirizina.

Izi nyamaswa, abanyamateka bemeza ko zabayeho kuva mu myaka miliyoni 09 ishize, ni umurage w’amateka kuko nta handi ziboneka ku isi uretse mu birunga. Kuri ubu izi nyamaswa kubera akamaro zifitiye igihugu n’abanyarwanda, zirarinzwe, zikavuzwa ndetse zikanitabwaho by’umwihariko nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bwa parike y’ibirunga.

Umuhango wo kwita izina utera benshi amatsiko, ukanatuma akarere ka Musanze gasigarana amadevise atari make, kuko byibura 1/10 cy’abazitabira uyu muhango bazaba baraye I Musanze byibura ijoro rimwe, bityo amahoteli yaho ahungukire.

Uyu muhango kandi ngo ukorwa hagaragazwa ibyishimo by’uko twungutse, bijyanye n’umuhango w’abanyarwanda aho bita izina umwana wavutse, bagatumira abavandimwe n’inshuti kugirango basangire ibyishimo.

Abashyitsi barimo umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku bukerugendo muri UN, abakinnyi b’amafirimi bakomeye ku mugabane w’Afurika baturuka muri Nigeria, abahanzi nka Kidum n’abandi nibo bategerejwe mu muhango wo kwita izina uyu mwaka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka